Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

79 of 559 cards

Clear filters
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya yuzuye, N'uzagira kimwe muri byo azaba afite kimwe mu biranga indyarya kugeza akiretse: Iyo yizewe arahemuka, yavuga akabeshya, yatanga isezerano akaryica, yanatongana akandagaza .(akarengera amahame y'ubutabera n'imico myiza).
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye, hanyuma bambwire bati: Waba uzi ibyo bakoze nyuma yawe? Ku izina rya Allah nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu dini, bityo aba ntibari mu bawe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntimuzankabirize nkuko abakirisitu bakabirije mwene Mariya, kuberako njye ndi umugaragu we, bityo mujye muvuga muti; Ndi umugaragu wa Allah nkaba n'Intumwa ye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yatubwiye ko umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Muhanuzi wa Allah! Ni gute umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe? Intumwa iramusubiza iti: Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka? Qatadat yaravuze ati: Ni ko bimeze ndahiriye ku cyubahiro cya Allah Nyagasani wacu!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatambutse ku mva ebyiri maze iravuga iti: Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ifata ishami ry'igiti kitaruma irivunamo kabiri, igice kimwe igishinga ku mva imwe ikindi igishinga ku yindi; nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, kuki wabigenje kuriya? Irabasubiza iti: "Hari ubwo Allah yabagirira impuhwe akaborohereza ibihano igihe cyose ayo mashami ataruma."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mundekere ibyo ntababwiye, kubera ko ababanjirije boretswe no kubaza kwabo ndetse no kunyuranya kwabo ku ntumwa zabo, bityo ningira icyo mbabuza mujye mukireka, ninagira icyo mbategeka mujye mukoramo ibyo mushoboye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim