Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

8 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. رواه ابن ماجه والنسائي في الكبرى وأحمد
"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho Abantu nk'aba ku munsi w'imperuka ubwo Allah azaba ahembera abantu ibyo bakoze, azababwira ati: Ni mujye kubo mwajyaga mukora ibikorwa kugira ngo babashime, murebe niba hari ibihembo mwababonaho!"
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
"Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Uzabangamira mugenzi we, Allah nawe azatuma abangamirwa, n'uzamubuza amahoro Allah nawe azayamubuza."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.