Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

5 of 559 cards

Clear filters
"Mu bitunganya ubuyisilamu bw’umuntu ni uko areka ibitamureba."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad
"Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mujye mwirinda gucyeka; kubera ko gucyeka ari ikinyoma kiruta ibindi, ntimugashakishe inenge za bagenzi banyu, ntimukanekane, ntimukagirirane amashyari, ntimukagambanirane, ntimukagirane inzangano, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we? Barayisubiza bati: Uwashiriwe muri twe ni udafite amadirihamu cyangwa se ibintu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uwashiriwe mu bayoboke banjye ni uzaza ku munsi w'imperuka, afite iswalat, igisibo, amaturo, ariko akaza yaratutse uyu, yarasebeje uyu, yarariye umutungo w'uyu, yaramennye amaraso y'uyu, yarakubise n'uriya, maze uyu ahabwe mu byiza bye, n'uriya ahabwe mu byiza bye; ibyiza bye nibishira atararangiza kwishyura ibyo agomba kwishyura, hazafatwa mu bibi byabo babimwikoreze, nibarangiza atabwe mu muriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.