Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

34 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Hadithi nziza kandi y'impamo. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugirira neza buri kintu; nimuramuka mwishe mujye mwica neza. Nimunabaga, mujye mubaga neza. Kandi buri wese muri mwe ajye atyaza icyuma cye neza kandi ajye yorohereza itungo agiye kubaga!”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntuzagire igikorwa cyiza usuzugura kabone n'iyo cyaba ari uguhura n'umuvandimwe wawe umumwenyuriye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.