Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

23 of 559 cards

Clear filters
"Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, n'ikibi ni buri kintu cyose kikubuza amahoro mu mutima wawe, ukaba udashaka ko abantu bakimenya".
Hadithi y'impamo Hadithi ya mbere: Yakiriwe na Muslim, naho iya kabiri yakiriwe na Ahmad na A-Darimiy.
"Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru kandi umuntu akomeza kuba umunyakuri no kurangwa nakwo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyakuri; mujye munirinda ibinyoma kuko biganisha mu bibi, n'ibibi bikaganisha mu muriro; kandi umuntu akomeza kuba umunyabinyoma no kurangwa nabyo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyabinyoma ruharwa!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe, nimuzaba mugiye kwica mujye mwica neza, kandi nimuzaba mugiye kubaga (itungo) mujye mubaga neza, kandi umwe muri mwe ajye atyaza neza icyuma cye ndetse anaruhure itungo rye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe: Umuyisilamu ni umuvandimwe w'umuyisilamu mugenzi we, ntamuhuguza cyangwa se ngo amugambanire, nta musuzugura, kandi ugutinya Allah kuba aha;" nuko yerekana ku gituza cyayo inshuro eshatu, " bihagije kuba ari bibi kuba umuyisilamu yasuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, buri muyisilamu kuri mugenzi we ni ikizira kumena amaraso ye, no kwigabiza umutungo we, no kuvogera icyubahiro cye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Ikigenderwaho cyanjye cyarapfuye, none mpa ikigenderwaho najya ngenderaho; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ntacyo mfite! Undi mugabo wari uri aho arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mwereke undi wakimuha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Uzarangira undi icyiza, azabona ibihembo nk'iby'uwagikoze"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.