Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

7 of 559 cards

Clear filters
""Nta muyisilamu ugerwaho n’ibyago cyangwa se ingorane cyangwa se umubabaro, cyangwa se agahinda, cyangwa se n'ikindi icyo ari cyo cyose cyamubuza amahoro, kabone n’iyo ryaba ihwa rimujombye, usibye ko Allah abigira impamvu yo kubabarirwa ibyaha bye.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ibihe bintu bibiri umuntu yakora kimwe kikaba impamvu y'uko yajya mu ijuru ikindi kikaba impamvu y'uko ajya mu muriro? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, n'uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azajya mu muriro.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari ihetse Muadh ku kigenderwaho maze iramuhamagara ivuga iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Irongera iramuhamagara iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Inshuro eshatu! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro; Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru nziza nyigeze ku bandi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "...Byatuma birara!..." Muadh yaje kubivuga igihe cyo gupfa kwe cyegereje yirinda ko yagwa mu cyaha (cyo guhisha ubumenyi)!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka imbere y'ibindi biremwa, Allah azahitamo umuntu umwe mu bayoboke banjye, maze ategeke ko bamuzanira ibitabo mirongo icyenga n'icyenda birimo ibikorwa bye bibi yakoze, buri gitabo kingana n'aho amaso agarukira, maze amubaze ati: Hari icyo utemera muri ibi? Abanditsi banjye b'abizerwa baraguhuguje? Asubize ati: Oya, Nyagasani. Allah yongere amubaze ati: Hari impamvu ufite yabiguteye? Avuge ati: Oya, Nyagasani! Allah yongere amubaze ati: Ariko hari icyiza ufite twazirikanye, kandi uyu munsi ntugomba guhuguzwa! Nuko bamuzanire ifishi yanditseho amagambo agira ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Nuko Allah avuge ati: Egera umunzani wawe (bagupimire ibikorwa byawe hamwe n'iyi fishi), maze avuge ati: Mana Nyagasani ubu koko iyi fishi n'ibi bitabo bingana gutya (irabirusha kuremera)? Allah amusubize ati: Uyu munsi ntuhuguzwa! Nuko bafate bya bitabo babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi bayishyire ku yindi sahani, maze isahani ya ya fishi irute iya za nzandiko kubera ko nta cyaremera hamwe n'izina rya Allah!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Nta na kimwe mu byaha nasize inyuma cyaba kinini cyangwa se gito ntakoze! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana yo kugaragirwa usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo? Ibivuga inshuro eshatu! Wa mugabo arayisubiza ati: Yego! Intumwa iramubwira iti: Ibyo wavuze bihanagura biriya uvuga wakoze!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Ya'ala, na A-Twabaraniy na A-Dwiya'ul Maqdasiy
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye se wabo iti: Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira Se wabo aramusubiza ati: Iyo bitaza kuba abakurayishi babingayira bavuga bati: Yabitewe no gutinya urupfu, nari kurivuga kugira ngo nkunezeze! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.