Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

67 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu arambura ibiganza bye mu ijoro kugira ngo ababarire uwamukoshereje ku manywa, akanarambura ibiganza bye ku manywa kugira ngo ababarire uwamukoshereje mu ijoro, ibyo bizakomeza gutyo kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Jya utera isi umugongo, Imana izagukunda, unatere umugongo ibitunzwe n'abantu, abantu bazagukunda."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Ibun Madjah n'abandi, ifite n'impererekane nziza.
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Jya uba ku isi nk'umushyitsi cyangwa se umuntu wihitira", Ibun Umar yajyaga avuga ati: Nibwira ntukajye utegereza ko buri bucye, nibunacya ntukajye utegereza ko buri bwire, kandi ujye ufatirana igihe ufite ubuzima bwiza mbere yo kurwara, n'igihe ukiriho mbere y'uko upfa.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Ibyaha bikuru ni: Ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi bombi, no kwica inzirakarengane, n'indahiro irindimurira nyirayo mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.