Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

15 of 559 cards

Clear filters
"Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Hadithi nziza kandi y'impamo. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
“Abantu b’ingeri ebyiri bo mu muriro sindababona: Ni abantu bazaba bafite ibiboko bimeze nk’imirizo y’inka bagenda bakubitisha abantu, n’abagore bambara batambaye batannye bakanayobya abandi, imisatsi iri kumitwe yabo izaba imeze nk’ipfupfu ry’ingamiya rihengamye. Abo ntibazinjira mu ijuru nta n’ubwo bazumva impumpuro yaryo, kandi impumuro yaryo izaba yumvikana ahantu harehare.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro, kandi gukora ibyaha ku mugaragaro ni igihe umuntu akoze igikorwa mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akavuga ati: Yewe kanaka! Mu ijoro ryashize nakoze ibi n'ibi, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, bugacya amena ibanga Allah yari yamugiriye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.