Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

25 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (53)
"Ntimukagirirane amashyari, ntimukazamuriraneho ibiciro mutagambiriye kugura, ntimukanagirirane inzangano, ntimukanacane umubano, kandi bamwe muri mwe ntibakagereke igiciro ku gicuruzwa cyaguzwe na bagenzi babo, kandi mujye muba abagaragu ba Allah b'abavandimwe: Umuyisilamu ni umuvandimwe w'umuyisilamu mugenzi we, ntamuhuguza cyangwa se ngo amugambanire, nta musuzugura, kandi ugutinya Allah kuba aha;" nuko yerekana ku gituza cyayo inshuro eshatu, " bihagije kuba ari bibi kuba umuyisilamu yasuzugura umuvandimwe we w'umuyisilamu, buri muyisilamu kuri mugenzi we ni ikizira kumena amaraso ye, no kwigabiza umutungo we, no kuvogera icyubahiro cye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuriro uzengurutswe n'ibikorwa by'irari, naho ijuru rizengurutswe n'ingorane n'ibigeragezo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
“ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Iyo bwacyaga yajyaga isaba iti: "ALLAHUMA BIKA ASW’BAH’NA, WA BIKA AM’SAY’NA , WA BIKA NAH’YA, WA BIKA NAMUTU, WA ILAYKA NUSHURU: Mana Nyagasani twabyutse ku bw’ububasha bwawe, no ku bubasha bwawe tugejeje ku mugoroba, no ku bwawe turiho no ku bwawe tuzapfa, ndetse no ku bw'igeno ryawe tuzazurwa ku munsi w’imperuka. N'iyo bwabaga bugorobye yaravugaga iti: BIKA AMSAYNA WA BIKA ASW'BAHNA, WA BIKA NAHYA, WA BIKA NAMUTU, WA ILAYKA A-NUSHUR: Bugorobye ku bw'ububasha bwawe, no ku bubasha bwawe turageza mu gitondo, no ku bwawe turiho no ku bwawe tuzapfa, ndetse no ku bw'igeno ryawe tuzazurwa ku munsi w’imperuka. No ku yindi nshuro yaravuze iti: WA ILAYKA AL MASWIIR: Kandi iwawe niho tuzagarurwa.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Daud na A-Tir'midhiy na A-Nasa-iy mu gitabo Sunan Al Kub'ra na Ibun Madjah.
"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.