Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

96 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'icyiza ndetse n'ikibi, iransubiza iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ntimuzige ubumenyi mugamije kubwiratana mu bandi bamenyi, cyangwa se kugirango mujye mugisha impaka injinji cyangwa ngo bajye babibubahira mu byicaro babahe ijambo, uzabirengaho, yitegure umuriro, yitegure umuriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah.
"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Abantu bazajya mu ijuru nibamara kurigeramo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu azababaza ati: Hari ikindi mwifuza ngo mbongere? Bamusubize bati: Ese ntiwaduhaye gucya mu buranga? Ese ntiwatwinjije mu ijuru, ukaba wanadukijije umuriro? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nuko akureho ipaziya, bazasanga nta kindi kintu bahawe kiruta kureba Nyagasani wabo Nyir'ubutagatifu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim na Ahmad
"Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.