Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

96 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuhamagazi azahamagara avuge ati: Mugiye kugiriramo ubuzima ntimuzigera murwara na rimwe, mugiye kubaho ntimuzigera mupfa na rimwe, mugiye kuribamo muri abasore ntimuzigera musaza na rimwe, mugiye kurihererwamo ingabire ntimuzigera mubaho nabi na rimwe." Ibi nibyo bisobanuro by'imvugo ya Allah igira iti: "...Nuko bahamagarwe babwirwa bati “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.” Surat Al A'araf: 43.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri urugero rw'inshuti nziza n'inshuti mbi, ni nko kwicarana n'umuntu ucuruza imibavu n'umucuzi, ufite imibavu arayikumvisha ukaba wanayimuguraho, cyangwa se ukaba wamukuraho impumuro nziza, naho umucuzi agucira imyambaro, cyangwa se ukamukuraho umunuko!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi, iswalat ni urumuri, n'ituro ni ikimenyetso, no kwihangana ni urumuri, ndetse na Qur'an izagushinjura cyangwa se igushinje, abantu bose bazinduka, umwe agurisha umutima we akawurokora cyangwa se akaworeka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byose byaba ibya vuba n'ibya kera, ibyo nzi n'ibyo ntazi. Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza wasabwe n'Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe yakwikinzeho ngo umurinde. Mana Nyagasani ndagusaba ijuru n'ibyatuma ndigeramo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, nanakwikinzeho ngo undinde umuriro n'ibyatuma nywujyamo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, kandi ndagusaba ko buri geno ryose wangeneye ryaba ryiza kuri njye.)"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah na Ahmad.
"Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.