Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

96 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu arambura ibiganza bye mu ijoro kugira ngo ababarire uwamukoshereje ku manywa, akanarambura ibiganza bye ku manywa kugira ngo ababarire uwamukoshereje mu ijoro, ibyo bizakomeza gutyo kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"RABI GH'FIR LII KHATWII-ATII WA DJAH'LII, WA ISRAFII FII AMRII KULIHI, WA MA ANTA A'ALAM BIHI MINI. ALLAHUMA GH'FIR LII KHATWAYAYA, WA AMDII WA DJIDII WA HAZ'LII, WA KULU DHALIKA INDII. ALLAHUMA GH'FIR LII MA QADAMTU WA MA AKHARTU, WA MA AS'RARTU WAMA A'ALANTU, ANTAL MUQADIMU WA ANTAL MU-AKHIRU, WA ANTA ALA KULI SHAY'IN QADIIR: Nyagasani Mana mbabarira amakosa yanjye, n'ubujiji bwanjye, no kurengera kwanjye mu byo nkora byose, n'ibyo nkora uzi neza kundusha. Mana Nyagasani mbabarira amakosa yanjye, n'ibyo nkora ngambiriye, n'ibyo nkora bya kijiji, n'ibyo nkora ndi gukina, kandi byose bikorwa nanjye. Mana Nyagasani mbabarira ibyo nakoze byabanje, n'ibyaherutse, n'ibyo nakoze mu ibanga no ku mugaragaro, Ni wowe wabanje ni nawe uzaheruka, kandi ni wowe ufite ubushobozi kuri buri kintu.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Iyo umuntu yinjiye mu rugo rwe, agasingiza Allah igihe yinjiye, n'igihe agiye kurya, Shitani (Shaytwani) ibwira abambari bayo iti: Uyu munsi nta buryamo muhafite, ndetse nta n'ifunguro rya nijoro. N'iyo yinjiye ntasingize Allah igihe yinjiye, Shitani ibwira abambari bayo iti: Mubonye uburyamo, n'iyo adasingije Allah agiye kurya, Shitani iravuga iti: Mubonye uburyamo n'ifunguro rya nijoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umwarabu wo mu cyaro yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko arayibwira ati: Nyigisha amagambo najya mvuga, nuko irambwira iti: "Jya uvuga uti: LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU, ALLAHU AKBAR KABIRAN, WAL HAMDULILLAH KATHIRAN, SUB'HANALLAHI RABIL ALAMINA, LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAHIL AZIIZIL HAKIM: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, Allah asumba byose, n'ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah kenshi, ubutagatifu ni ubwa Allah Murezi w'ibiremwa byose, nta bushobozi nta mbaraga uretse gushobozwa na Allah, Ushishoza bihebuje" Nuko aravuga ati: Ayo magambo ko ari umwihariko wa Allah, none uwanjye ni uwuhe? Intumwa y'Imana iramubwira iti: Jya uvuga uti: ALLAHUMA GH'FIR LII, WAR'HAMNII, WAH'DINII, WAR'ZUQ'NII: Mana Nyagasani mbabarira, ungirire impuhwe, unyobore, unampe amafunguro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi aho yababwiye ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172. Nuko irangije itanga urugero rw'umugabo umwe waba ari ku rugendo rurerure, unaniwe imisatsi ye idasokoje, maze akazamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah agira ari: Nyagasani, Nyagasani, nyamara ibyo kurya bye ari ikizira, n'ibyo kunywa bye ari ikizira, n'imyambaro ye ari ikizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ni gute Allah yakwakira ubusabe bwe?"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumva ijwi riteye ubwoba, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababaza iti: "Ibyo mwumvise muzi ibyo ari byo? Abu Hurayrat aravuga ati: Twaravuze duti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Iryo ni ibuye ryatawe mu muriro hashize imyaka mirongo irindwi, ubu nibwo rigeze ku ndiba y'umuriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim