Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

71 of 559 cards

Clear filters
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Vuga uti: ALLAHUMA H'DINII WA SADID'NII, WADH'KUR BIL HUDA HIDAYATAKA A-TWARIIQA, WA A-SADADI SADAADA A-SAH'MI: Mana Nyagasani nyobora, unanyerekere, unanshoboze gushikama ku nzira igororotse muri gahunda zanjye zose.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Uzahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe, ndetse ko na Muhamadi ari umugaragu we akaba n'Intumwa ye, kandi ko na Issa ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye n'ijambo rye yoherereje Mariam na Roho imuturutseho, akanahamya ko ijuru ari ukuri, n'umuriro ari ukuri Allah azamwinjiza mu ijuru kubera ibyo yakoze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
ALLAHUMA ASW’LIH LII DIINII ALADHI HUWA I’SW’MATU AMRII, WA ASW’LIH DUNIYAYA ALATII FIIHA MA’ASHII, WA ASW’LIH AKHIRATII ALATII ILAYHA MA’ADII, WAJ’ALIL HAYATA ZIYADATAN LII FII KULI KHAYRI, WAJ’AL AL MAWUTA RAHATAN LII MIN KULI SHARI: Mana Nyagasani! Ntunganyiriza idini ryanjye ryo shingiro ry'ibyanjye byose, unantunganyirize isi yanjye, ho ubuzima bwanjye buri, unantunganyirize imperuka yanjye kuko ariho nzasubira. Kandi Mana unanyongerere kubaho nkora ibyiza, unagire gupfa kwanjye umunezero no kuruhuka ikibi icyo ari cyo cyose."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ku munsi w'imperuka umuntu azazanwa atabwe mu muriro, amara asohoke mu nda ye, ayazenguruke nkuko indogobe izenguruka urusyo, nuko abantu bo mu muriro bamuteranireho bamubwire bati: Yewe kanaka bite byawe? Si wowe wabwirizaga ibyiza, ukabuza ibibi? Nuko abasubize ati: Yego! Nabwirizaga ibyiza simbikore, nkabuza ibibi nkabikora."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim