Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

71 of 559 cards

Clear filters
"Nta kwandura kubaho, nta n'umwaku, nta no kwemera ibigeragezo n'ibyago by'ukwezi kwa kabiri, kandi jya uhunga ibinyoro nkuko uhunga intare.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri urugero rw'inshuti nziza n'inshuti mbi, ni nko kwicarana n'umuntu ucuruza imibavu n'umucuzi, ufite imibavu arayikumvisha ukaba wanayimuguraho, cyangwa se ukaba wamukuraho impumuro nziza, naho umucuzi agucira imyambaro, cyangwa se ukamukuraho umunuko!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi, iswalat ni urumuri, n'ituro ni ikimenyetso, no kwihangana ni urumuri, ndetse na Qur'an izagushinjura cyangwa se igushinje, abantu bose bazinduka, umwe agurisha umutima we akawurokora cyangwa se akaworeka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzahura na Allah ataramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru. N'uzahura nawe yaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Amagambo Allah akunda akanishimira kurusha andi ni ane: SUB'HANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah), WAL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), WALA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah), WALLAHU AKBAR (Imana niyo nkuru), ntacyo byaba bitwaye iryo waheraho ryose muri yo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'icyiza ndetse n'ikibi, iransubiza iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim