Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yicaye Min'bari natwe tuyicara iruhande maze iravuga iti: Mu byo ntinya mwazagwamo nyuma yanjye ni ukuzafungurirwa imitako y'isi n'ubutunzi bwayo" nuko umugabo umwe aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese icyiza kizatera ikibi? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iraceceka, maze baramubaza bati: Bite byawe? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urayivugishije ntiyakuvugisha? Nuko tubona imeze nkaho iri guhishurirwa ubutumwa? Nuko tubona iri kwihanagura ibyuya, irangije irabaza iti: Uwari ubajije ari he? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari imeze nkaho yabimushimiye nuko iramubwira iti: Icyiza ntikijya gitera ikibi, kandi ubwatsi bumera mu rugaryi bushobora kwica inyamaswa cyangwa se zikarwara, usibye izirisha zamara kwijuta zikerekera ku zuba zikuza ndetse zikanaganga zikaba zitegereje zikabanza kuza; n'uyu mutungo ni nk'ubwatsi butoshye kandi buryoshye; arahirwa nyirawo w'umuyisilamu uzawuhamo umukene, imfubyi, n'uri ku rugendo cyangwa se nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), bisobanuye ngo uwukoresheje mu buryo budakwiye aba ameze nk'uwariye ntahage, kandi uwo mutungo ku munsi w'imperuka ukazamushinja.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha." Ba bagore baravuga bati: Ni gute ubwenge bwacu n'idini ryacu biciriritse yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ese muyobewe ko ubuhamya bw'umugore umwe bungana na kimwe cya kabiri cy'ubw'umugabo? Barayisubiza bati: Yego! Uko niko kugira ubwenge buciriritse! Ese muyobewe ko iyo yagiye mu mihango adasali cyangwa se ngo asibe? Baravuga bati: Yego! Irababwira iti: Uko niko kugira idini riciriritse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu azabwira abantu bo mu ijuru ati: Yemwe bantu bo mu ijuru? Bamubwire bati: Turakwitabye Nyagasani kandi turakumviye, nuko ababwire ati: Mwanyuzwe? Bamusubize bati: Ni gute tutanyurwa kandi waduhaye ibyo utigeze uha n'umwe mu biremwa byawe? Nuko ababwire ati: Njye ndabaha ibirenze ibyo, maze bavuge bati: Yewe Nyagasani, ni ibihe byiza bibiruse? Maze ababwire ati: Ndabahundagazaho kubishimira, sinzongere kubarakarira na rimwe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ku munsi w'imperuka bazazana urupfu ruri mu ishusho y'intama y'isekurume, nuko umuhamagazi ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu ijuru, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego, turabona ari urupfu! Kandi bose bazarubona, hanyuma ahamagare avuge ati: Yemwe bantu bo mu muriro, nuko bisumbukuruze barebe uwo ari we, maze ababwire ati: Iki muzi icyo ari cyo? Bamusubize bati: Yego ni urupfu, kandi bose bazaba bamaze kurubona, nuko rubagwe, hanyuma wa muhamagazi abwire abantu bo mu ijuru ati: Nimuribemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa, anabwire abantu bo mu muriro ati: Yemwe bantu bo mu muriro nimuwubemo ubuziraherezo ntimuzongera gupfa! Hanyuma arangije abasomera umurongo ugira uti: "Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) ntacyo bitayeho..." [Mariam: 39.] Bo bakiri ku isi ntacyo bari bitayeho, ndetse ntibanemeraga (Allah)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim