Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

30 of 559 cards

Clear filters
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, kandi umugabo ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we, n'umugore ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mujye muvuga muti: ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI, KAMA SWALAYTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID. ALLAHUMA BARIK ALA MUHAMADIN WA ALA ALI MUHAMADIN KAMA BARAKTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID: Nyagasani Mana ha amahoro Muhamadi n'umuryango we nkuko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro. Nyagasani Mana ha imigisha Muhamadi n'umuryango we nkuko wabigenje kuri Ibrahim no ku muryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntimuzambare ihariri, cyangwa se Dibadji (Dibadj nabwo ni ubwoko bw'ihariri), kandi ntimuzanywere mu bikoze muri Zahabu na Feza, nimuzanarire no ku masiniya akoze muri byo, kubera ko ari ibyabo hano ku isi, bikazaba ibyacu ku munsi w'imperuka."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhi ndetse na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra ndetse na Ahmad