Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

20 of 559 cards

Clear filters
“Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yariye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arisha imoso, nuko Intumwa y'Imana iramubwira iti: "Jya urusha indyo", wa mugabo arayisubiza ati: Sinabishobora! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ntukabishobore!", nta kindi cyabimubujije usibye ubwibone! Salamat yaravuze ati: Ntiyigeze abasha kuzamura ukuboko kwe ngo akugeze ku munwa we!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe naramuka ariye, ajye arisha ukuboko kwe kw'indyo, nananywa ajye anywesha ukuboko kwe kw'indyo, kubera ko Shitani irisha imoso ikananywesha imoso."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.