Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

53 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umugabo ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, n'umugore ntakarebe ubwambure bwa mugenzi we, kandi umugabo ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we, n'umugore ntakiyorose ishuka imwe na mugenzi we."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ese muzi uwashiriwe uwo ari we? Barayisubiza bati: Uwashiriwe muri twe ni udafite amadirihamu cyangwa se ibintu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uwashiriwe mu bayoboke banjye ni uzaza ku munsi w'imperuka, afite iswalat, igisibo, amaturo, ariko akaza yaratutse uyu, yarasebeje uyu, yarariye umutungo w'uyu, yaramennye amaraso y'uyu, yarakubise n'uriya, maze uyu ahabwe mu byiza bye, n'uriya ahabwe mu byiza bye; ibyiza bye nibishira atararangiza kwishyura ibyo agomba kwishyura, hazafatwa mu bibi byabo babimwikoreze, nibarangiza atabwe mu muriro!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah akunda umugaragu w'umutinyamana, wihishira ntasabe abantu, ukora ibintu bye mu ibanga adategereje ishimwe ry'abantu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.