Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

39 of 559 cards

Clear filters
"Umuntu uzambeshyera ku bwende, aziteganyirize icyicaro cye mu muriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nari nicaye hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), hari abagabo babiri bari gutukana, umwe uburanga bwe bwatukuye, imitsi yareze, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nzi ijambo rimwe aramutse arivuze, biriya byamubayeho byarangira, aramutse avuze ati: Nikinze kuri Allah ngo andinde Shitani, biriya byose byamubayeho byahita bishira." nuko baramubwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ikinge kuri Allah ngo akurinde Shitani," nuko arababaza ati: Ese nasaze?
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mutinye amahugu, kubera ko amahugu azaba ari umwijima ku munsi w'imperuka; munatinye kandi kugira ubugugu, kubera ko kugira ubugugu byoretse ababayeho mbere yanyu, byatumye bamena amaraso yabo, banazirura ibyo baziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim