Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Najyaga nandika buri icyo ari cyo cyose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kubifata mu mutwe, nuko abakurayishi barabimbuza, barambwira bati: Urandika buri icyo ari cyo cyose wumvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)! Intumwa y'Imana ni umuntu ivuga mu burakari no mu gihe kitari icy'uburakari?! Nuko ndecyera aho kwandika, mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze ikora ikimenyetso inyereka n'urutoki ku munwa wayo iravuga iti: "Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na Ibun Madjah.
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy