Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

9 of 559 cards

Clear filters
"Nta munsi n'umwe bucya, usibye ko hazaba abamalayika babiri, umwe akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwitanze ingurane, undi akavuga ati: Mana Nyagasani ha uwanze kugira icyo atanga igihombo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi uri hagati ye na Nyagasani we; azareba iburyo bwe nta kindi azabona usibye ibikorwa yakoze, azareba ibumoso bwe nta kindi azabona uretse ibyo yakoze, azareba imbere ye nta kindi azabona usibye umuriro uri kuza wototera uburanga bwe; bityo nimutinye umuriro kabone n'iyo icyawubarinda cyaba igikorwa cyiza gito kingana n'igishishwa cy'itende."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muntu n'umwe utunze Zahabu cyangwa se Feza akaba atazitangira ukuri kwazo, usibye ko ku munsi w'imperuka zizahindurwamo ibizabatwikishwa byo mu muriro, maze babitwikishwe mu mbavu zabo n'imisaya yabo, na buri uko bizajya birangira, bazajya bongera babimutwikishe, ku munsi umwe bazaba bakorerwa ibyo uzaba ungana n'imyaka ibihumbi mirongo itanu, kugeza ubwo abagaragu bose bamaze gucibwa imanza, maze ari bwo abona aho yerekeza niba ari mu ijuru cyangwa se mu muriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Ntabwo ituro (Sadaqat) rigira icyo rigabanya mu mutungo, kandi Allah ntacyo yongerera umugaragu we urangwa no kubabarira usibye kurushaho kumwubahisha, kandi nta n'umwe uca bugufi kubera Allah, usibye ko amwubahisha
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Abatunzi muri twe bikubiye ibihembo byose; basali nk'uko dusali, bagasiba nkuko dusiba, ndetse bakanatanga ibisagutse mu mitungo yabo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ese Allah ntiyabashyiriyeho ibyo mwatangamo amaturo? Buri uko usingije Allah uvuga uti: SUBHANALLAH (Ubutagatifu ni ubwa Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze ALLAH AKBAR (Allah asumba byose) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, na buri uko uvuze LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye gusengwa utetse Allah) wandikirwa nk'utanze ituro, no kubwirizanya gukora ibyiza wandikirwa nk'utanze ituro, no kubuzanya ibibi wandikirwa nk'utanze ituro, ndetse no kugirana imibonano hagati y'abashakanye bandikirwa nk'abatanze ituro!" Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, ese umwe muri twe yajya kurangiza irari rye akabibonera ibihembo? Nuko irabasubiza iti: None murabibona mute, aramutse agiye kurirangiriza mu biziririjwe, ese ntiyabibonera ibihano? Ni nk'uko rero iyo arirangirije mu biziruye abibonera ibihembo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.