Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

69 of 559 cards

Clear filters
Umuntu yabajije Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Ese urabibona ute ngiye nsenga amasengesho y’itegeko, nkasiba ukwezi kwa Ramadhan, nkakora ibiziruye, nkanirinda ibiziririjwe, maze singire na kimwe ndenza kuri ibi nakwinjira mu ijuru? Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti, asaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamuha uburenganzira akajya asalira iwe mu rugo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali, n'igihe ivuze Allah Akbar yunamye (Ruku'u), n'igihe yunamutse (ivuye Ruku'u) nabwo yarayazamuraga maze ikavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa;" ariko ntiyajyaga ibigenza kuriya igihe igiye kubama.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yadusarishije iswalat ya mu gitondo, maze iravuga iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya, irongera irabaza iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya; maze iravuga iti: " Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba, kandi umurongo w'imbere umeze kimwe nk'uw'abamalayika nabo niwo baba bariho, n'iyo muza kumenya ibyiza byo kuwusaliraho mwari kujya muwutanguranwa. Kandi iswalat umugabo akoranye na mugenzi we iruta iyo yakora ari wenyine, n'iswalat akoranye n'abantu babiri iruta iyo akoze ari kumwe n'umuntu umwe, na buri uko biyongera niko irushaho gukundwa na Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.