Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

54 of 559 cards

Clear filters
"Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umu Salamat yaganirije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) urusengero yabonye muri Habashat (Abyssinia) bita Mariya, amurondorera ibyo yabonye nk'amashusho arumanitsemo, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Abo bantu iyo hari umugaragu cyangwa umuntu wakoraga ibyiza muri bo upfuye, bubaka hejuru y'imva ye umusigiti, bakanashyiramo amashusho, kandi abo nibo biremwa bibi imbere ya Allah."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabuze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu ijoro mu buryamo, nuko ndakorakora ibiganza byanjye bikora ku birenge byayo yubamye iri gusali ivuga iti: "Mana Nyagasani nikinze ku kwishimirwa nawe ngo undinde uburakari bwawe, no kurokora kwawe ngo undinde ibihano byawe, kandi nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byambaho biguturutseho, sinarondora ibisingizo ukwiye, ahubwo bingana nk'uko wabyivugiye ubwawe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa n'ibisingizo, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyo ari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzarya tungurusumu cyangwa se igitunguru, ajye atwitarura cyangwa se yaravuze ati: Ajye yitarura umusigiti wacu, ahame iwe mu rugo." Yanavuze kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bayizaniye isafuriya irimo imboga zitandukanye, yumva umwuka wazo maze irabaza bayibwira ubwoko bwazo, Djabir aravuga ati: Bazegereza bamwe mu basangirangendo bayo bari kumwe, ubwo yayibonaga nawe yanga kuzirya nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Rya kuko njye nganira n'abo utaganira nabo (Abamalayika)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Amagambo ya nyuma y'iswalat, uyavuze cyangwa se uyakoze nyuma y'iswalat y'itegeko atazakorwa n'ikimwaro; kuvuga SUBHANALLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALHAMDULILLAH inshuro mirongo itatu n'eshatu, ALLAH AKBAR inshuro mirongo itatu n'enye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim