Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

54 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali, n'igihe ivuze Allah Akbar yunamye (Ruku'u), n'igihe yunamutse (ivuye Ruku'u) nabwo yarayazamuraga maze ikavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa;" ariko ntiyajyaga ibigenza kuriya igihe igiye kubama.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta swalat ibyo kurya byamaze gutegurwa, cyangwa se umuntu yakubwe (yifuza kujya mu bwiherero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yajyaga yubura umugongo wayo yunamutse (ivuye Ruku'u) yajyaga ivuga iti: SAMI-ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva umushimira anamusingiza ALLAHUMA RABANA WALAKAL HAMDU, MIL'A SAMAWATI WA MIL AL ARDWI WA MIL AMAA SHI-ITA MIN SHAY’IN BA’ADU” Mana Nyagasani wacu ni wowe ukwiye ishimwe n’ikuzo, bingana n’ibyuzuye ibirere n’isi n’ibindi washaka nyuma yaho.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bw'ubuhamya bwo mu iswala (A-Tashahud) ikiganza cyanjye kiri mu cyayo , nk'uko inyigisha isurat muri Qur'an igira iti: "A-TAHIYATU LILAHI WA SWALAWATU WA TWAYIBATU, A-SALAMU ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUHU. A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI A-SWALIHINA A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA A-SHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ibyubahiro byose n'imigisha n'ibyiza ni ibya Allah. Amahoro, impuhwe n'imigisha bya Allah bikubeho yewe Ntumwa, ayo mahoro natwe atubeho ndetse abe no ku bagaragu ba Allah bakora ibikorwa byiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah wenyine, nkanahamya ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah ndetse akaba n'Intumwa ye." Iyo avuze ubu busabe bugera kuri buri mugaragu wa Allah wese, ukora ibikorwa byiza yaba mu kirere cyangwa se mu isi." Hanyuma nyuma y'ibi akaba yasaba ubusabe bwose yifuza.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe nashidikanya mu iswalat ye, ntamenye umubare wa rakaa yasayi niba ari eshatu cyangwa se enye, azirukane uko gushidikanya kwe yubakire ku byo yizeye neza adashidikanyaho, narangiza yubame ibyubamo bibiri mbere y'uko avuga indamutso isoza iswalat, naba yasayi raka eshanu ibyo byubamo bibiri bizatuma asali izitari igiharwe, naba yasayi yujuje umubare, ibyo byubamo bibiri bizaba ari ukumwaza Shitani!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzumva umuntu uhamagarira iswalat (Adhana) maze akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, RADWITU BILLAHI RABAN, WA BIMUHAMADIN RASULAN, WA BIL ISLAMI DINAN: Ndahamya ko ari nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse Allah wenyine, udafite uwo abangikanye nawe, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'intumwa ye. Nishimiye ko Allah ari we Nyagasani wanjye, na Muhamadi akaba Intumwa yanjye, na Isilamu ikaba idini ryanjye", uzavuga aya magambo azababarirwa ibyaha bye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim