Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

54 of 559 cards

Clear filters
Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nimuba mugiye gusali, mujye muhagarara ku mirongo yanyu, hanyuma umwe muri mwe abayobore, navuga Allah Akbar namwe muvuge muti: Allah Ak'bar, navuga ngo GHAYRIL MAGHDWUBI ALAYHIM WA LA DWALINA: Inzira itari iy'abo warakariye cyangwa se abayobye [Al Fatihat: 7}, mujye muvuga muti: AAMINA: Mana akira ubusabe, Allah azajya abasubiza. Navuga Allah Akbar akunama, namwe mujye mubivuga mwuname, kandi ubayoboye agomba kunama mbere yanyu, akanunamuka mbere yanyu." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: Mujye mukora nk'uko akoze, ubayoboye navuga ati: SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAH: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi. Mujye muvuga muti: RABANA WA LAKAL HAM'DU: Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no kuvugwa ibigwi. Allah arabumva kubera ko Allah abinyujije mu mvugo y'Intumwa ye yaravuze ati: Allah yumva abamushimira bakanamuvuga ibigwi, nanavuga ati: Allah Ak'bar akubama namwe muzajye mubivuga munubame, kubera ko Imam yubama mbere yanyu ndetse akanubamuka mbere yanyu. "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Mujye muko nk'uko akoze" Ubayoboye niyicara, ibyo umwe muri mwe azajya aheraho ajye avuga ati: A-TAHIYATU A-TWAYIBATU, A-SWALAWATU LILLAHI, A-SALAMU ALAYKA AYUHA A-NABIYU WA RAHMATULLAH WA BARAKATUH, A-SALAMU ALAYNA WA ALA IBADILLAHI SWALIHINA, A-SHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: : Ibyubahiro byose, amasengesho ndetse n’ibyiza byose ni ibya Allah, amahoro n’imigisha n’impuhwe z’Imana bikubeho yewe ntumwa, amahoro y’Imana n’imbabazi zayo bitubeho, zibe no ku bagaragu b’Imana bakora ibyiza. Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Nkanahamya ko na Muhamad ari umugaragu w’Imana ndetse akaba n’Intumwa ye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nta swalat y'umuntu utasomye Suratul Fatihat ibanziriza izindi surat muri Qur'an."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri hagati y'umuntu n'ibangikanyamana n'ubuhakanyi ni ukuba yareka iswalat."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umuntu yabajije Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Ese urabibona ute ngiye nsenga amasengesho y’itegeko, nkasiba ukwezi kwa Ramadhan, nkakora ibiziruye, nkanirinda ibiziririjwe, maze singire na kimwe ndenza kuri ibi nakwinjira mu ijuru? Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Yego.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti, asaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamuha uburenganzira akajya asalira iwe mu rugo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.