Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

8 of 559 cards

Clear filters
"Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire. Iyo abyutse agasingiza Allah, ipfundo rya mbere rirapfunduka, yatawaza ipfundo rya kabiri rigapfunduka, iyo asayi ipfundo rya gatatu rirapfunduka, akagira imbaraga akamererwa neza, bitaba ibyo aramukana umunabi afite ubunebwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah ntiyakira iswalat y'umwe muri mwe igihe adafite isuku (Udhu), cyeretse abanje kuyishaka (agatawaza)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imigenzo itanu iri muri kamere ari yo: Gusimurwa, kogosha imisatsi yo mu myanya y'ibanga, kogosha ubwanwa bwo hejuru, guca inzara, no gupfura ubucakwaha."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imbwa ninywera mu gikoresho cyo kunyweramo cy'umwe muri mwe, azacyoze inshuro zirindwi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe nakanguka avuye mu bitotsi, ajye yipfuna inshuro eshatu, kubera ko Shitani iba yaraye mu mutonzi we w'izuru."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uziyuhagira ku munsi wa gatanu (wa Idjuma) nkuko yiyuhagira ijanaba, yarangiza akajya ku musigiti, azaba ameze nk'utanze igitambo cy'ingamiya; n'uzajyayo ku isaha ya kabiri azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inka, n'uzajyayo ku isaha ya gatatu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'intama y'isekurume ifite amahembe, n'uzajyayo ku isaha ya kane azaba ameze nk'utanze igitambo cy'inkoko, n'uzajyayo ku isaha ya gatanu azaba ameze nk'utanze igitambo cy'igi; iyo Imam yuriye Min'bari, abamalayika bahita baza bagakurikirana urwibutso."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Tujya dukora urugendo rwo kunyura mu nyanja, tukitwaza amazi macye; turamutse tuyisukuje twagira inyota; ese twemerewe kwisukuza amazi y'inyanja? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: " Amazi y'inyanja aba afite isuku, n'ibyipfishije byayo biba biziruye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.