Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

32 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yatawaje ariko ku kirenge cye asigaza ahantu hangana n'urwara hatageze amazi, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubona iramubwira iti: "Subirayo wongere utawaze neza", nuko asubirayo arongera aratawaza hanyuma araza arasali.
Hadithi y'impamo ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Muslim.
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabyukaga mu ijoro, yabanzaga koza mu kanwa kayo yifashishije umuswaki.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mujye mugabanya ubwanwa bwo hejuru, mutereke ubwo hasi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabonye Amri Ibun Abi Hassan abaza Abdullah Ibun Zaydi ku bijyanye n'uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje, nuko ahamagaza agakoresho karimo amazi, atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje, maze akaraba ibiganza bye gatatu, arangije yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ajuguta amazi, arangije arayashoreza, arangije arayapfuna, inshuro eshatu, nuko yinjiza intoki ze muri ka gakoresho akaraba mu buranga bwe gatatu, arangije akaraba amaboko ye agarukiriza mu nkokora inshuro ebyiri, nyuma yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ahanagura mu mutwe we n'ibiganza bye abizana imbere n'inyuma inshuro imwe, nyuma arangije akaraba ibirenge bye agarukira ku tubombankore.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyohereje kugira ibyo ncyemura, nuko ndandura ngira ijanaba sinabona amazi yo kwisukuza, nikurunga mu mucanga nkuko itungo ryikurunga; ndangije njya ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndabiyibwira, nuko iransubiza iti: "Byari biguhagirije kubigenza utya ukoresheje ibiganza byawe; nuko ikoza hasi ibiganza byayo inshuro imwe, irangije icy'ibumoso igihanaguza hejuru y'icy'iburyo no mu buranga bwayo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Njya ngira uburwayi nyuma y'imihango amaraso agakomeza kuza adkama, ese njye ndeka gusali? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Oya ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ishaka kwihagarika yerekera aho abantu bamenaga imyanda, yihagarika ihagaze, nuko nigirayo njya ku ruhande irambwira iti: Nyegera, nuko ndayegera nyihagarara inyuma, irangije iratawaza, ihanagura kuri Khofu zayo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, hanyuma agahaguruka agasali raka ebyiri, azishyizeho umutima we n'uburanga bwe bureba Qiblat, usibye ko ari itegeko kuri we kuzinjira mu ijuru." Uqbat yaravuze ati: Nuko ndavuga nti: Mbega ukuntu ari byiza! Numva undi muntu aravuze ati: Ibyabanje nibyo byari byiza kuruta ibi, ndebye mbona ni Umar maze aravuga ati: Mbonye uje nonaha, aranavuga ati: Nta muyisilamu n'umwe utawaza agatunganya isuku ye neza, yarangiza akavuga ati: ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ANA MUHAMADAN ABDULLAH WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndanahamya ko Muhamad ari umugaragu wa Allah n'Intumwa ye, usibye ko afungurirwa imiryango umunani y'ijuru, akinjirira mu wo ashatse."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.