Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

18 of 559 cards

Clear filters
"Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni ubuhe burenganzira umugore w'umwe muri twe amufiteho? Irasubiza iti: "Ni ukumuha ibyo kurya igihe nawe uriye, no kumwambika igihe nawe wambaye cyangwa se hari icyo wabonye, no kutamukubita mu buranga, no kutamugirira nabi, kandi nta kagire ahandi yahukanira hatari mu rugo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Umugore uwo ari we wese muri mwe uzishyingira atabiherewe uburenganzira n'abahagararizi be, uko gushyingirwa kwe ntikuzaba kwemewe -ibisubiramo inshuro eshatu-, iyo habayeho imibonano mpuzabitsina, icyo gihe inkwano ziba ari ize, n'iyo batumvikanye, icyo gihe umuyobozi aba umuhagararizi w'utamufite."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yafashe ihariri mu kuboko kwayo kw'imoso, na Zahabu mu kw'indyo, maze ibizamura hejuru iravuga iti: "Ibi byombi ni ikizira ku gitsinagabo mu bayoboke banjye, ariko biziruriwe igitsinagore muri bo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore, kubera ko ikigeragezo cya mbere bene Isiraheli bahuye nacyo cyari icy'abagore."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umwemeramana urusha abandi ukwemera kuzuye ni ubarusha imico myiza, n'umwiza muri mwe kubarusha ni ubanira neza abagore be."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzaba afite abagore babiri akabogamira kuri umwe, ku munsi w'imperuka azaza uruhande rwe rumwe narwo rwarahengamye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ahmad.