مقدمة وغلاف المنتقى من موسوعة الأحاديث النبوية
Ku izina rya Allah, Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi.
Ku izina rya Allah, Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi.
Ijambo ry'ibanze.
Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah Murezi w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa yacu Muhamadi n'abiwe n'abasangirangendo be n'ababakurikiye mu gukora ibyiza kugeza ku munsi w'ingorarano. Nyuma y'ibyo:
Mu bintu by'ingenzi umuyisilamu akwiye kwitaho asoma, atekerezaho, ndetse anashishoza, yiga anashyira mu bikorwa, nyuma y'igitabo cya Allah, ni imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Intumwa y'Intumwa (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Yemwe bantu! Mbasigiye ibyo muzakomeraho, bigatuma mutayoba na rimwe: Ni igitabo cya Allah n'imigenzo y'Intumwa ye." Yakiriwe na Imam Malik. Allah Nyir'ubutagatifu nawe yaravuze ati: (...Kandi ibyo Intumwa ibahaye (mu mitungo n’ibyo yabategetse) mujye mubyakira, ndetse n’ibyo ibabujije mujye mubireka...) [Suratul Hash'ri: 7]. Niyo mpamvu ishyirahamwe riharanira gutegura inyigisho za Kisilamu mu ndimi zitandukanye, ndetse n'ishyirahamwe ry'ivugabutumwa no gukora ubukangurambaga mu bahatuye ry'ahitwa Rab'wat yaharaniye gutegura inkoranya ikubiyemo Hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kuzisobanura mu ndimi zitandukanye.
Allah Nyir'ubutagatifu yaratworoheje adushoboza guhitamo muri iyi nkoranyamagambo y'ama Hadith y'ingenzi, umuyisilamu acyeneye mu kwemera kwe no mu mibereho ye, tutirengagije no kugaragaza incamacye y'ibisobanuro byazo ndetse no kugaragaza inyungu n'amwe mu masomo azikubiyemo, nuko tubikusanyiriza hamwe muri iki gitabo twise: "Inkoranyamagambo ya Hadith zatoranyijwe muri Hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Umurimo uri gukorwa ni uwo kuzisobanura mu zindi ndimi z'amahanga zitandukanye kugira ngo inyungu zizikubiyemo zigere ku bantu bose, no kugeza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku kiremwamuntu cyose aho kiva kikagera.
Turasaba Allah ko yakakira uyu murimo kandi akawuha umugisha, akawugira ukozwe kubera we, ndetse agahemba buri wese wateye inkunga mu kuwutegura no kuwusobanura mu zindi ndimi, ndetse no kuwusakaza.
Amahoro n'imigisha bya Allah bisakare ku Ntumwa yacu Muhamadi.
Incamacye.
Hadith z'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niyo soko ya kabiri tuvomamo amategeko; Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati: { (Intumwa y'Imana Muhamadi) ntiyavugaga ibijyanye n'amarangamutima ye (3) Ahubwo byabaga ari ubutumwa yahishuriwe} [Surat A-Nadj'm: 3-4].
Izi Hadith zatoranyijwe muri iyi nkoranyamagambo, zikubiyemo Hadith zatoranyijwe zikubiyemo ubutumwa bwinshi umuyisilamu acyeneye mu kwemera kwe no mu mibereho ye, hamwe no kugaragaza incamacye yazo, ibisobanuro byazo n'amasomo tuzikuramo mu ndimi z'amahanga zivugwa, no kugaragaza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo zigirire umumaro ikiremwamuntu muri rusange mu ndimi abantu bavuga.